Tantine
Zdrowie i fitness | 8.9MB
Ikaze kuri Tantine. Dutanga amakuru yizewe ku buzima bw'imyororokere n' inama ku rubyiruko mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Tantine ikwigisha imiterere y’umubiri wawe. Ikubwira ibyo abandi batakubwiye. Igufasha gusobanukirwa uko imyanya yawe myibarukiro iteye nuko ikora. Ifasha abangavu n’abakobwa gusobanukirwa ukwezi kwabo baba bafite uguhinduka cyangwa se ukudahinduka.
Dusobanurira abantu byimbitse ku ndwara zindurira mu myanya myibarukiro; uko zandura, uko zirindwa nuko zivurwa. Twitsa cyane kandi ku kuboneza urubyaro no kugufasha kwirinda inda zitateguwe. Tuguha urubuga rwo gusangira n’abandi ibitekerezo, ubuhamya, kubaza ibibazo no kugisha inama binyuze muri “Forum”.
Tugira inama urubyiruko kugirango rurusheho kwisobanukirwa maze rutere imbere. Tugufasha kwigirira icyizere no kubaho ubuzima bufite intego. Tuguha urubuga rwo gusangira n’abandi amahirwe urubyiruko rufite binyuze muri “Opportunity Forum”.
~Muri Application yacu kandi ushobora kwifashisha tools zirimo maze ukamenya bikoroheye iminsi yawe y'uburumbuke. Tugufasha kandi kureba uko umubyibuho wawe umeze twifashishije BMI. Niba kandi uri umugore utwite turagufasha kumenya itariki y'agateganyo uzibarukiraho.
Ese ni ibiki wakora na Application ya Tantine
- Gusoma inkuru zandikanywe ubuhanga ku buzima bw'imyororokere.
- Inama ku rubyiruko mu kwigirira icyizere, kubaho ufite intego, kwimenya ndetse no gutera imbere mu bwenge.
- Amahirwe yo kubaza abahanga ikibazo runaka ku buzima bw'imyororokere.
- Kugisha inama inzobere mu buvuzi na bagenzi bawe kucyo wakora mu gihe ufite ikibazo runaka.
- Ibyumba biguhuza n'abandi maze mukaganira ku nsanganyamatsiko runaka.
- Kubara ukwezi kwawe mu buryo bw'ikoranabunga wanditsemo gusa iminsi ukwezi kwawe kugira n'igihe uherukira mu mihango.
- Kumenya niba umubyibuho wawe ujyanye n'ingano yawe kandi ukagirwa inama kucyo wakora.
- Kumenya igihe cy'agateganyo umugore ashobora kuzabyariraho ndetse n'inama z'ingirakamaro mu gihe atwite.
- Kubaza, kuganira no gusabana n'inshuti zawe binyuze mu butumwa bugufi, mu bitekerezo ku nkuru cyangwa se mu byumba byo kuganira
- Niba uri Hospital, Organization, Clinic, Mentor, Teacher, Speaker, Role model ushobora kugira page yawe maze ugafasha Tantine kwigisha ubuzima bw'imyororokere no kugira inama urubyiruko.
Ese nawe urambiwe no guhora ushakisha amakuru yizewe ku buzima bw'imyororokere hirya no hino kuri internet? Ese uhora wibaza ku buziranenge bw'amakuru ugenda utoratoragura hirya no hino kuri internet?
Nta yindi mihangayiko. Iga, Baza, Wimenye na Tantine.
Tunga Tantine muri Smart Phone yawe.
FAQ: Bimwe mu bibazo dukunda kwibaza
Q: Mbese byashoboka ko naganira n'abandi muri "Forum" nta Account ya Tantine mfite?
A: OYA. Kugirango ugire uruhare mu biganiro byo kuri Tantine, ugomba kubanza ugafungura account kuri Tantine. Biroroshye kandi birihuta.
Q: Mbese ni gute nafungura page nanjye kajya ntanga inyigisho kuri Tantine?
A: Gufungura page maze ugatashyiraho inkuru byemewe gusa ku ma Hospital, organizations, clinics cyangwa se abantu babifite ubushobozi. Bikorerwa kuri mudasobwa www.tantine.rw.
Q: Mbese Tantine iravura?
A: Amakuru n’ubumenyi biri kuri Tantine bigamije kukongerera ubumenyi ufite ku buzima cyane cyane ubuzima bw’imyororokere. Aya makuru ntagamije ndetse ntateze gusimbura uburyo busanzweho bwo kubona serivise z’ubuzima nko kwivuza ndetse no kwaka ubujyanama ku buzima bwawe ahabugenewe. Birabujijwe cyane gukoresha amakuru ukuye kuri Tantine wisuzuma cyangwa se wivura indwara runaka.
Mufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi?
Twandikire kuri tantinerwanda@gmail.com
Ufite ikibazo ku buzima bw'imyororokere? Baza ikibazo abavuzi bacu ubone igisubizo ako kanya.
Zaktualizowano: 2020-12-10
Aktualna wersja: 1.0
Wymaga Androida: Android 4.1 or later